Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Repubulikay’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Nyakubahwa Perezida Mamadi Doumbouya wa Guine Conakry wagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Uru ruzinduko rwangiye aba Banyacyubahiro bombi bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo, bikaba byabereye mu biro by’umukuru w’igihugu w’u Rwanda bizwi ku izina rya Village Urugwiro.

Nyuma y’ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi biteganyijwe ko haraza kuba ibindi biganiro biraza guhuza abahagarariye ibihugu byombi, ni ukuvuga abahagarariye inyungu z’u Rwanda ndetse n’abagarariye inyungu za Guinea Conakry. Ibi biganiro byose ingingo nyamukuru bishingiye ho ni ugukomeza gushimangira umubano n’ubufatanye busanzwe hagati y’ibi bihugu byombi.

Lieutenant General Mamady Doumbouya ayobora Guinea Conakry nyuma yo kuyobora itsinda ry’abasirikare kabuhariwe ryahiritse ku butegetsi uwari perezida w’icyo gihugu Alpha Conde. Arahirira izo nshingano nk’umukluru w’igihugu, Mamady Doumbouya wari ukiri Colonel yavuze ko yifuza gufatira urugero ku buyobozi bw’u Rwanda mu rugendo rwo kuzahura igihugu, no gushimangira ubumwe nk’uko Perezida Kagame yabigenje ku Rwanda.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore