The Ben yerekeje i Washington DC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki w’u Rwanda, yerekeje i Washington DC aho ari umwe mu bahanzi b’ abanyarwanda bategerejwe muri Rwanda Day izaba ku wa 2-3 Gashyantare 2024.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Mutarama 2024 nibwo The Ben yasangije abamukurikira amashusho ageze i Chicago mbere y’uko yerekeza i Washington, aho agomba kuzitabira ibirori bya Rwanda Day.

Ikinyamakuru IGIHE cyatangaje ko byitezwe ko The Ben azaba ari umwe mu bihumbi by’Abanyarwanda bazakoranira i Washington DC aho bazaba bitabiriye Rwanda Day ubusanzwe ihuza ubuyobozi bw’u Rwanda n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Byitezwe ko The Ben azaba ari kumwe n’abandi bahanzi barimo Bruce Melodie na Teta Diana, bazataramira abazitabira Rwanda Day.

Ni ku nshuro ya 11 hagiye kuba Rwanda Day, uyu mwaka bikaba byitezwe ko izabera ahitwa Gaylord National Resort and Convention Center. Rwanda Day iheruka yabereye i Bonn mu Budage mu Ukwakira 2019. Yahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 3500. Bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi, cyatumye ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi bihagarara, ntabwo iri huriro ryabayeho mu 2020, 2021, 2022 na 2023. Ku rundi ruhande, byitezwe ko The Ben azahita ava muri Amerika kuko afite igitaramo agomba gukorera i Kampala ku wa 14 Gashyantare 2023.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore