U Bufaransa: Abahinzi bariye karungu bafunga imihanda yerekeza i Paris

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahinzi bo mu Bufaransa bamaze iminsi bafashe inzira n’imodoka zabo zihinga berekeza mu murwa mukuru i Paris kwigaragambya bamagana uburyo umwuga wabo udahabwa agaciro kandi ari umwe mu yifatiye runini igihugu.

Muri iyi myigaragambyo bavuga ko ibiciro umusaruro wabo ugurwaho bikomeje kujya hasi ndetse bagacibwa umusoro uhanitse ndetse no kuba ibyo bahinga birutishwa ibyavuye mu mahanga.

Aba bahinzi kandi binubira ko Guverinoma ikomeje kubapyinagaza ikoresheje amategeko arengera ibidukikije.

Guverinoma yashyize abapolisi basaga 15000 mu mihanda ngo bahangane n’abigaragambya, icyakora baburirwa kwirinda kugira icyo bakora gihungabanya uburenganzira bw’abahinzi.

Kuri uyu wa mbere abo bahinzi berekeje i Paris bafunga imwe mu mihanda yerekeza muri uwo mujyi.

Aba bahinzi kandi batangaje ko bagiye gukurikizaho guhagarika ibiribwa byose byoherezwaga mu maguriro y’i Paris kugeza igihe Guverinoma ifashe imyanzuro isubiza ibibazo byabo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abahinzi bo mu Bufaransa (FNSEA), Arnaud Rousseau yatangaje ko bategereje imyanzuro yihuse ya Leta ku bibazo bayigejejeho kugira ngo imyigaragambyo idafata indi ntera.

Biteganyijwe ko Guverinoma y’u Bufaransa itangaza imyanzuro mishya kuri uyu wa Kabiri ku bibazo abahinzi bayigaragarije, yiyongera ku yindi yafashwe mu cyumweru gishize.

Mu cyumweru gishize u Bufaransa bwafashe imyanzuro yo kugabanya imisoro ku bikomoka kuri peteroli ndetse no gutanga ubufasha ku borozi mu gihe bagiye kuvuza amatungo yabo yarwaye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore