Polisi y’u Bwongereza yataye muri yombi ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abapolisi b’u Bwongereza bakorera mu ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba n’ibyaha by’intambara bataye muri yombi umugabo w’imyaka 64 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko BBC yabitangaje, uyu mugabo utavuzwe amazina yafatiwe mu mujyi wa Gateshead ku wa Kane w’icyumweru gishize hashingiwe ku makuru y’iperereza.

Polisi isobanura ariko ko uyu mugabo yahise afungurwa nyuma yo gutanga ingwate.

Umuyobozi w’iri shami rya Polisi, Dominic Murphy, yatangaje ko iperereza ryakozwe kuri uyu mugabo ryakurikiye ibirego yarezwe ku byaha bikomeye, yibutsa ko uwakoze ubwicanyi ndengakamere, aho yaba hose ku Isi azagezwa mu butabera.

Yasobanuye ko iperereza kuri iyi dosiye rizakomeza kugira ngo babone amakuru arambuye.

Mu Bwongereza haba Abanyarwanda batanu bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Aba Ubushinjacyaha bumaze igihe kinini bwarashyizeho impapuro zo kubata muri yombi, ariko ntabwo birakunda.

Aba ni Dr Vincent Bajinya, Célestin Mutabaruka, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Emmanuel Nteziryayo.

Iki kinyamakuru gisobanura ko uyu mugabo watawe muri yombi atari muri aba batanu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore