Amerika: Abarepubulikani Barashaka Kwirukana Minisitiri w’Umutekano

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Komite y’Abadepite igenzura imikorere y’inzego zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu yemeje ikirego cyo kwirukana ku mirimo ye minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas.

Abarepubulikani bose uko ari 18 bari muri Komite bemeje ikirego. Naho Abademokarate bose uko ari 15 bagitera utwatsi. Mayorkas ni uwo mu ishyaka ry’Abademokarate rya Perezida Joe Biden.

Abarepubulikani bamushinja ibyaha bibiri: kwica amategeko y’igihugu agenga abinjira n’abasohoka no gutatira icyizere cya rubanda. Arashinjwa kandi ko adakora ibihagije kugira ngo abungabunge umutekano mu majyepfo y’igihugu ku mipaka Leta zunze ubumwe z’Amerika na Mexique no gukumira abimukira ibihumbi n’ibihumbi badasiba kuhanyura binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi nta byangombwa byayo bafite.

Depite Mark Green, wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ukuriye Komite yavuze ko Minisitiri Mayorkas ari we nyirabayazana kandi ko nta kundi bamugenza. Ni yo mpamvu twagejeje kuri iyi Komite iki kirego kuri Alejandro Mayorkas.”

Ikinyamakuru Ijwi rya Amerika kivuga ko Abademokarate bavuga ko ari nko kuyobya uburari kw’Abarepubulikani, aho bemeza ko nta bimenyetso bifatika bafite. Mugenzi wabo Depite Pete Aguilar, ukuriye itsinda ryabo mu nteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite, yavuze ko iki ari cyo kintu cyonyine gihuza Abarepubulikani ndetse ko nta kindi bashoboye usibye gushakisha za “impeachments” no kunaniza guverinoma.”

Komite ishobora gushyikiriza ikirego inama yose y’Abadepite mu cyumweru gitaha. Ariko kubera umubare muke Abarepubulikani bafitemo, ababisesengura bakaba bibaza niba bazabasha kwemeza ikirego, ku buryo bazakigeza muri Sena kugira ngo ikiburanishe.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore