Hateguwe igitaramo cyo guha icyubahiro Mowzey Radio

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abakunzi b’umuziki muri Uganda bari mu myiteguro y’igitaramo cyo guha icyubahiro Mowzey Radio wamamaye mu itsinda rya Good Lyfe akaba amaze imyaka itandatu yitabye Imana.

Ni igitaramo cyateguwe na mugenzi we Weasel baririmbanaga mu itsinda rya Good Lyfe, iki gitaramo kikaba giteganyijwe kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024, itariki n’ubundi Mowzey Radio yitabiyeho Imana mu 2018.

Iki gitaramo kirabera ahitwa ‘Silver Back Lounge’ kiririmbemo abarimo, Jose Chameleone, Pallaso, Mun-G, Sizza Man, Chagga na Melody.

Mowzey Radio witwaga Moses Ssekibogo, yavutse muri Mutarama 1985 yitaba Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018. Yasize abana batanu barimo babiri yabyaranye n’umunyarwandakazi Mbabazi Lilian.

Radio yakubiswe mu ijoro rya tariki 22 Mutarama 2018 ubwo yari mu kabari kitwa De Bar gaherereye i Entebbe.

Yakubiswe n’umusore ucunga umutekano muri ako kabari aviramo imbere ku buryo byamuhungabanyije ahita ajya muri ’coma’ by’akanya gato nyuma aranabagwa.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko Mowzey Radio yitabye Imana yari aherutse kuzuza imyaka 34, bivuze ko iyo aba akiriho ubu aba yujuje imyaka 37 y’amavuko. Mu 2019 nibwo Godfrey Wamala wishe Radio yakatiwe imyaka 14 y’igifungo. Umwaka ushize abo mu muryango w’uyu muhanzi batangaje ko ahashyinguye uyu muhanzi w’icyamamare bahagize ingoro y’amateka.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore