Indege y’intambara ya Amerika yaguye mu nyanja

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko indege yazo yo mu bwoko bwa F-16 yaguye mu Nyanja, muri Koreya y’Epfo ubwo yari mu myitozo ya gisirikare.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika kuri uyu wa Gatatu rivuga ko iyi ndege yaguye mu nyanja ubwo yari igeze mu gace ka Gunsan muri Koreya y’Epfo hafi y’ikibuga cy’indege z’igisirikare cya Amerika cya Kunsan.

Umupilote wari utwaye iyi ndege yabashije kuyirokoka avamo itaragwa mu mazi ahita ajyanwa mu ivuriro nk’uko ingabo za Amerika zabyemeje.

Umwe mu basirikare ba Amerika, Col. Matthew C. Gaetke yavuze ko ashimira cyane ubuyobozi bwa Koreya y’Epfo bwabafashije mu butabazi, yongeraho ko hakurikiyeho ibikorwa byo gushakisha iyo ndege no gusana ibyangiritse.

Iri tangazo risoza rivuga ko amakuru y’icyaba cyateye iyi mpanuka akiri ibanga kugeza ubwo iperereza rizaba rimaze kugaragaza amakuru yizewe.

Iyi ndege ni iya gatatu y’igisirikare cya Amerika ikoreye impanuka muri kariya gace mu gihe kitageze ku mwaka.

Source:IGIHE

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore