Iran yaburiye Amerika ko yiteguye gusubiza igitero cyose yayigabaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ambasaderi wa Iran mu Muryango w’Abibumbye, Amir Saeid Iravani, yavuze ko igihugu cye kizasubiza Amerika ku gitero icyo ari cyo cyose yakigabaho yitwaje impamvu iyo ari yo yose.

Ibi uyu Ambasaderi yabitangaje nyuma y’uko Perezida Joe Biden ashinje Iran iyicwa ry’abasirikare batatu b’Abanyamerika baguye mu kigo cya gisirikare muri Jordanie.

Associated Press yanditse ko Leta zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ibimenyetso by’uko hari igitero ziri kwitegura zishobora kugaba mu gice Iran iherereyemo mu rwego rwo kwihorera.

Amerika ishaka kwihorera ku gitero cya drone cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Mutarama 2024 cyagabwe ku kigo cya gisirikare cyayo kiri i Rukban hafi y’umupaka wa Jordanie na Syria, kigahitana abasirikare bayo batatu abandi bagera kuri 47 bagakomereka.

Iki gitero cyagabwe n’umutwe wa Islamic Resistance ukorera muri Iraq, Amerika yashinje Iran kukigiramo uruhare, ndetse itangira kwitegura kuzihorera.

Amabasaderi wa Iran muri Loni aganira n’abanyamakuru bo mu gihugu cye ejo ku itariki 30 Mutarama 2024, yagize ati “Repubulika ya Kisilamu izasubiza byimazeyo igitero icyo ari cyo cyose cyagabwa mu gihugu, ku inyungu zacyo no ku benegihugu ku mpamvu iyo ari yo yose yagirwa urwitwazo.”

Amakuru avuga ko ko iki gitero cya Amerika kiramutse kigabwe byaba ari ugusubiza ibintu irudubi mu Burasirazuba bwo hagati busanzwe burimo intambara ya Israel na Hamas ndetse n’izindi inyeshyamba z’Aba-Houthis zo muri Yemen zirimo, aho zirasa ku bwato mu Nyanja Itukura.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore