Rubavu: Hizihijwe umunsi w’intwari ku shuro ya 30

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Kane hizihijwe umunsi mukuru w’intwari ku shuro ya 30, nkuko byagenze hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rw’aka karere uyu munsi wijihirijwe kuri Stade Umuganda, aho hari hateraniye imbaga y’abaturage bo mu ngeri zitandukanye, higanjemo urubyuruko.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.

Mulindwa ati” Ubutwari tubwiyumvemo nk’abanyarubavu, tuburebere mu nzego zose, aho uri hose, wumve ko waba intwari ubigizemo uruhare. Ntibigombera kuba umusirikare gusa, ntibigombera kuba umunyapolitiki, ntibigombera kuba warize amashuri menshi”.

Intwari z’u Rwanda zashyizwe mu byiciro bitatu, aribyo Imena, Imanzi n’Ingenzi, buri mwaka ku itariki 01.02. U Rwanda rukaba rwizihiza umunsi w’intwari, uyu mwaka ukaba wijihijwe ku shuro ya 30. Insanyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda Agaciro kacu”.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore