Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine arashinjwa kwanga kwegura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Biravugwa ko Valery Zaluzhny usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yanze ubusabe bwa Perezida Volodymir Zelensky, bwo kwegura kuri izo nshingano agahabwa kuba Umuyobozi Mukuru w’umutekano mu gihugu.

Financial Times yanditse ko amakuru yamenye itatangarije inkomoko ari uko Perezida Zelensky yasabye Valery kwegura ku nshingano yari ariho agahabwa izindi yaba abyemera cyangwa atabyemera.

Nyuma yo guhabwa ubu busabe uyu Mugaba Mukuru w’Ingabo byari biteganyijwe ko agomba kubyemerera mu nama yabaye ku wa Mbere ku itariki 29 Mutarama uyu mwaka ariko aza gutungurana arabyanga.

Uwo munsi kuwa Mbere Abanyamakuru bo muri Ukraine biriwe bahanahana amakuru kuri murandasi bavuga ko inzego za gisirikare mu gihugu zatangaje ko Umugaba Mukuru w’Ingabo yenda kuvanwa mu nshingano ze.

Gusa ayo makuru yanyomojwe na Minisitiri w’Ingabo avuga ko ibyo ari ibihuha ndetse n’Umuvugizi wa Perezida, Sergey Nikiforov abishimangira avuga ko Zelensky atigeze yirukana Valery ku mirimo ye.

Amakuru bivugwa ko ava mu basirikare bakuru ba Ukraine baganirije itangazamakuru rwihishwa na yo yemeza ko Perezida Zelensky nakomeza kubona atorohewe ashobora kuzaba arekeye Valery mu nshingano ze mu gihe runaka kugira ngo abe yirinze urunturuntu kumwirukana byateza.

Valery Zaluzhny afatwa nk’umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Zelensky unafitiwe icyizere gikomeye n’abaturage. Ikusanyabitekerezo ryakozwe n’ikigo ’Kiev International Institute of Sociology’ mu Ukuboza 2023 ryerekanye ko afitiwe icyizere n’abaturage ku ijanisha rya 88% mu gihe Perezida wa Ukraine ari ku ijanisha rya 62% mu babajijwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore