Umunyerondo wahagaritse ingabo za FARDC yashimiwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyerondo Gasake Mutsinzi wahagaritse abasirikare b’Abanyekongo ubwo binjiraga mu Rwanda yashimiwe ubwitange no gukunda igihugu yagaragaje ntatinye abo basirikare n’ubwo bari bitwaje intwaro. Hanashimiwe kandi Madamu Patricie Uwamariya nawe watanze amakuru ku gihe kugira ngo inzego z’umutekano zitabare umutekano w’igihugu utarahungabanywa.

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wahariwe gusingiza intwari z’igihugu usanzwe wizihizwa ku italiki ya 1 Gashyantare, uyu munsi taliki ya 1 Gashyantare, 2024 hahembwe abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu karere ka Rubavu. Muri ibi birori byabereye kuri Stade umuganda ku rwego rw’akarere kandi bikitabirwa n’abaturage mu ngeri zitandukanye ndetse n’ibigo byijyenda by’umwihariko amashuri.

Mu itangazo ryatanzwe n’ingabo z’u Rwanda mu kwezi gushize ubwo amakuru’uko mu karere ka Rubavu mu nta y’Uburengerazuba harasiwe umusirikare wa FARDC, iryo tangazo ryavugaga ko abo basirikare bafashwe ku bufatanye bw’irondo n’ingabo z’u Rwanda RDF. Iryo tangazo ryanavugaga ko amakuru y’uko hari abasirikare bagaragaye kandi batari ab’u Rwanda yatanzwe n’abaturage.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe n’umuyobozi w’aka karere Prosper Mulindwa muri ibi birori bwakanguriraga abaturage kugira umuco w’ubutwari no kwitanga. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubutwari Mu Banyarwanda Agaciro kacu”.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore