Ikipe ya Gasogi United iragarutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyemari akaba na Rwiyemeza mirimo Kakooza Nkuriza Charles ufite ikipe y’umupira w’amaguru ya Gasogi United yatangaje ko yemeye kwisubiraho ku mwanzuro yari yafashe wo gusesa iyi kipe. Uyu mwanzuro yari yawufashe ashingiye ku mikorere idahwitse abona mu mikino mu Rwanda ibyo we yise umwanda. Uwo mwanda ushingiye ku kubogama n’ibyemezo bifatwa bidaciye mu mucyo ndetse n’imikorere isa n’ubujura biri mu byatumye yari yafashe uwo mwanzuro.

Uyu munyemari yabitangaje ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru Radio1 mu kiganiro One Sport Show ubwo yavugaga ku mukino ikipe ya Gasogi United FC ifitanye n’ikipe ya Kiyovu Sport Club. Uyu mukino wa Shampion uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 03 Gashyantare, 2024. Ni umukino w’umunsi wa 19 w’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Mu butumwa yatanze yavuze ko bazagaruka ariko azakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.” Ubu yamaze kwemerera Radio One abereye umuyobozi ko “umukino na Kiyovu Sports bazawukina ariko nzakomeza gusaba impinduka no gukosora amakosa ari kugaragara mu mupira aho kwihagararaho.”

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore