Mu mvura nyinshi APR FC itsinze Musanze FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda APR FC ntiyakanzwe n’imvura n’imbeho byo mu karere ka Musanze ngo biyibuze kwihanira iyi kipe yigeze kuyikora mu jisho mu myaka yashize bitewe n’ikibuga kirari kimeze neza. Ubu noneho nubwo imvura yari nyinshi iby’imvura ntibyahiriye ikipe ya Musanze imenyereye gufatirana amakipe ku kibuga cyayo Ubworoherane maze ikazitsinda nta Mpuhwe.

Ni Umukino w’umunsi wa 19 wa Championa watangiye i saa 15:00 aho amakipe yari yakoze ku ntwaro zayo zashobokaga ngo bakomeze guhatana. Ikipe yari mu rugo ya Musanze FC yari ifite: Muhawenayo Gad Ntijyinama Patrick (c) Kwizera Tresor Muhire Anicet Bakaki Shafiq Nduwayo Valeur Kokoete Udo Nshimiyimana Clement Mohamed Sulley Letabo Mathaba Solomon Adeyinka.

Naho ku ruhande rwa APR FC yari yitabaje intwaro zayo nubwo hari n’abakinnyi bayo bakomeye bari bari ku ntebe y’abasimbura. Aabkinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa APR FC ni Pavelh Ndzila Omborenga Fitina Ishimwe Christian Niyigena Clement Nshimiyimana Yunussu Taddeo Lwanga Niyomugabo Claude Bizimana Yannick Kwitonda Alain Ruboneka Bosco Niyibizi Ramadan.

Uyu mukino kandi wari wahawe abasifuzi bakomeye kugira ngo baze gukiranura abavandimwe bari bayobowe mu kibuga hagati na Ngabonziza Jean Paul wahise unatangiza umupira saa 15:00 nk’uko byari biteganyijwe. Umukino ugitangira APR FC yahise yambura umupira Musanze FC, isatiriye, Muhire Anicet awukuraho awuha Umunyezamu Muhawenayo wongeye kuwutangiza.

Ku munota wa 6′ Ikarita y’umuhondo Lethabo Mathaba yahawe ikarita y’umuhondo ku mupira yahawe mu kirere inyuma y’urubuga rw’amahina rwa APR FC, ashaka kuwukinisha ikiganza.

Ku munota wa 10′ APR FC yateye Coup-franc maze Kapiteni wa Musanze FC, Ntijyinama Patrick, akiniye nabi Bacca, ikosa rihanwe n’uyu mukinnyi, abakinnyi ba Musanze FC barimo Muhire Anicet bakiza izamu.

Ku munota wa Musanze FC yateye 17′ Coup-franc kuko Nshimiyimana Yunussu yari akiniye nabi Lethabo Mathaba uhannye ikosa nabi, umupira uhita wifatirwa na Bacca, awushyira imbere.

Ku munota wa 28′ Umupira uwakinirwaga mu kibuga hagati Kugeza byari biragoye gusobanukirwa n’ibiri gukinwa n’amakipe yombi kubera imiterere y’ikibuga. Ni ugutera imbere, umupira ukidunda, umwe akawukuraho, undi akawurenza, cyangwa agakora ikosa. Nta kipe yari irabona uburyo bufatika bugana mu izamu.

Ku munota wa 31′ imvura yakuye bamwe mu byicaro I Musanze, imvura yageze ku butaka. Benshi mu bafana bari bicaye ahadatwikiriye bagiye kwicara ahatwikiriye nubwo atari ho bishyuriye.

Ku munota wa 36′ Musanze FC yakomeje gukomanga Lethabo Mathaba agerageje ishoti rya kure ari ahagana mu ruhande, umupira ateye uca hafi y’izamu rya APR FC.

Ku munota wa 43′ Musanze FC ntiyishimiye imisifurire Umutoza Habimana Sosthene n’abakinnyi be bakomeje kugaragaza ko batanyuzwe n’ibyemezo by’umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande uri kugaragaza kenshi ko baraririye.

Ku munota wa 44′ Musanze FC yahushije uburyo bwiza Kokoete Udo ahushije uburyo bwiza ku mupira ateranywe na Niyigena Clement, Adeyinka yashatse kuwusubizamo uyu mukinnyi arongera aritambika.

Ku munota wa 45′ umusifuzi wa kane yongereye ho iminota ibiri y’inyongera. Udo yaracyiri hanze yitegura gusubira mu kibuga, APR FC iri kurwana ku izamu ryayo. Igice cya mbere cyarangiye Iminota 45 ibanza irangiye mu mvura nyinshi, amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Ku munota wa 46′ Igice cya kabiri cyatangiye Bizimana Yannick atangiranye umupira mu gice cya kabiri, akinana na bagenzi be.

Ku munota wa 79’Ruboneka Bosco atwaye umupira abakinnyi ba APR FC mu ruhande rw’iburyo, awuhindura mu rubuga rw’amahina usanga Bacca wunamye, awushyira mu izamu n’umutwe maze atsinda igitego cya APR FC . Stade yari imeze nka kiliziya, yahindutse ikindi. Abafana bari kubyina.

Ku munota wa 81′ Musanze FC yari imaze gutsindwa igitego, irasatiriye ndetse APR FC inanirwa gukuraho umupira wa Kwizera Tresor, utsindwa na Lethabo Mathaba. 1-1. Nta mwanya wo kwicara.

Ku munota wa 84′ Omborenga Fitina atsinze igitego ku mupira uteretse utewe na Bacca, awukoraho mbere y’uko ugora Umunyezamu Muhawenayo wari ugerageje kuwurenza izamu. Musanze FC 1-2 APR FC.

Ku munota wa 89′ Musanze FC yahushije uburyo bwiza Solomon Adeyinka yananiwe kuroba Umunyezamu Ndzila wasohotse ntafate umupira, ariko awuhindura mu izamu, mugenzi we ashyizeho umutwe usanga Umunyezamu wa APR FC uwukozeho mbere y’uko Nshimiyimana Yunussu akiza izamu. APR FC yose yasubiye inyuma, Musanze FC irashaka kwishyura.

Ku munota wa 90+3′ APR FC APR FC yakosoye Musanze FC, iyitsinda igitego cya gatatu ku mupira winjiranywe na Bacca iburyo, awuha Mbonyumwami Thaiba ashyira mu izamu. ari nako umukino urangira APR FC itwara amanota atatu.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore