Muri Rayon Sports ngo nabo byabatunguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayons Sport Football Club bwatangauje ko bwatunguwe nokubona Kapiteni wabo Rwatubyaye Abdul mu myitozo mu ikipe yahozemo ya  SHKUPI FC muri Macedonia ku mugabane y’uburayi, mu gihe yari afite ikiruhuko kubera imvune.

Ibi byatangajwe na Namenye Patrick Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sport mu kiganiro sport plateau cya Radio B&B FM Umwezi cyo kuri uyu wa mbere taliki 5/02/2024 avuga ku ikipe ya Rayon Sports ahagarariye. Ati: “ Twari Tuziko ari mu karuhoko kubera ikibazo cy’imvune yagize, tubona yagiye mu igeragezwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyo kibazo batangiye kugikoraho nk’ubuyobozi kuko Rwatubyaye agifitiye iyi kipe ya Kabiri mu gukundwa mu Rwanda amasezerano atari yarangira. Namenye Patrick yavuze ati:” “ Twavuganye tumubwira ko agaruka mu kazi, ibindi tukazabivugana ari hano. Turamutegereje.”

Ihuriro ry’amakipe y’umupira w’amaguru icyiciro cya mbere muri Macedonia (Macedonia Premier League), yamaze guha Ikaze Abdul Rwatubyaye muri Iyi shampiyona yakinnyemo mu myaka 2 ishize.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore