Nyuma y’imyaka irenga 10 bakorana umurimo bamwe mu babarizwaga muri Korali Yesu Araje bayisezeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ni inkuru itari nziza mu matwi y’abatari bacye by’umwihariko abakunze iyi Korali mu ndirimbo nka Nzaguruka, Nta munyagara w’isengesho, Bundi bushya, Yantunze inkoni, Ungirira ibanga,… ikaba ari Korali ibarizwa mu Itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi yamenyekanye cyane mu ivugabutumwa yakoreye hirya no hino mu gihugu.

Iyi Korali Yesu araje yari yari umujishi w’abantu 4 ari bo: Elisa Claude Muhayimana, Mudagani Pilote, Nsengimana Amiel na Sekanyana Samuel.

Amakuru avuga ko kuri ubu babiri muri aba basezeye muri iyi Korali, bagasimburwa n’abandi.

Elisa Claude aganira na www.isano.rw yagize ati: “Iyo umwe ananiwe aho kugira ngo akubite hasi aramanika, ndananiwe ni yo mpamvu navuyemo. “

Uyu Elisa Claude yaririmbaga ijwi rya Gatatu(Tenol),undi wavuyemo ni Mudagani Pilote waririmbaga ijwi rya kabiri(Alto).

Gusezera muri iyi Korali, Elsa Claude yavuze ko byaturutse mu kuba bari bamaze kujya bahanwa inshuro nyinshi bazira kujya mu ivugabutumwa ryo kuririmba, ku ruhande rwe akabona bitazakunda gusaba imbabazi zo gukora umurimo atazigera ahagarika ari wo wo kuririmba.

Ni ubwo Atari ubwa mbere bari bahagaritswe, avuga ko gusezera kuri iyi nshuro byasembuwe no kuba barerekeje mu ivugabutumwa I Musanze nyuma yo kubimenyeshwa n’umwe mu bakuru b’itorero ryabo, cyakora ngo ku munsi bari mu nzira bajya muri iri vugabutumwa, bagatungurwa no guhamagarwa n’undi mukuru w’itorero ababaza niba bagiye bakamusubiza ko bari mu nzira bagenda. Hadaciye umwanya ngo wa mwarimu w’itorero wabemereye kugenda yaramuhamagaye amubaza niba bagiye, na we amusubiza ko bagiye cyane ko nyuma yo kumubwira ko bazagenda nta kindi yongeye kumubwira kigamije gusubika urugendo.

Uyu mukuru w’itorero ngo nta bindi yarengejeho, cyakora ngo batunguwe no kuza babwirwa n’abakiristu ko bahagaritswe amezi atandatu mu gihe nyamara aho bari bavuye hari mu ivugabutumwa ryo kuririmba kandi barahawe iyo gahunda n’umukuru w’itorero. Elsa Claude we avuga ko nyuma yo kubahagarika amezi atandatu mu buryo avuga ko budasobanutse ari ho havuye gusezera agahitamo kuva mu iyi Korali, icyakora ngo akazakomeza kuba umukirisitu muri iri torero.

Ni no muri uwo mujyo kandi yamaze gushyira ahagaraga indirimbo ye yise SI UBUSA.

Abajijwe kuri iyi ndirimbo yavuze ko kwandika indirimbo SI UBUSA byakomotse ku gitekerezo yagize nyuma y’uko abakristo benshi bashobora kwibeshya ku buntu  bw’Imana twagiriwe bagakora ibyaha ngo bakijijwe n’ubuntu, nyamara ubuntu si Ubusa….Yakomeje agira ati: “Ubu buntu twagiriwe Umuntu asabwa kubwemera no kubwizera kuko Imana si inyagitugu ngo iduhitiremo yaduhaye amahitamo.”

Anongeraho ko witegereje neza Ubuntu bw’Imana si ubusa kuko kugira ngo tubuhabwe hasabwa Kwizera Kristo kandi kugira ngo  buboneke hatanzwe amaraso y’igiciro cyinshi y’umwana w’Imana kugira ngo uzamwizera wese azahabwe ubugingo buhoraho.

Ati: “ku bantu batekereza ko ubu buntu bw’Imana cyangwa agakiza twahawe ababwizera ari abantu b’insuzugurwa, babuze icyo bakora ari ibintu by’abasaza, abakecuru cyangwa abantu bageze ku mwuka wa nyuma ubuzima bwayobeye si byo kuko dufite ibihamya by’abantu basize byose bakemera ubu buntu……Paul ati :” Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. Abagalatiya 6:1″

Yavuze ko Atari iyi ndirimbo gusa ahubwo ko azajya agenda uko imbaraga ze zingana kuko n’ubwo ananiwe ariko rwose azajya atanga ibimurimo mpaka imvi zibaye uruyenzi.

Yasoje avuga ko abamukundaga n’ubundi batazamubura cyane ko yahamagariwe gukorera Imana mu ndirimbo kandi adateze kubihagarika.

Gukundwa kwa Korali Yesu araje si ukwa none babikesha ubuhanga baririmbana mu majwi yabo y’umwimerere ndetse n’imyandikire yuje ubuhanga mu bihangano byabo (cyane ko n’ubwo hari abasezeye bamaze gusimburwa Korali ikaba ikomeje). Uyu Elisa Claude yari umwe mu banditsi bayo wanditse zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane.

Icyakora bamwe bakaba bavuga ko nyuma yo gusezera muri iri tsinda kwa bamwe mu barihozemo na ryo yaba igiye kuba amateka nk’andi matsinda yakanyujijeho nyuma akaza kuzimira,. Nubwo we abihakana avuga ko bagenzi be biteguye gukomeza iri vugabutumwa.

Yasabye abamukunda bose kumushyigikira bashaka indirimbo yitwa Si Ubusa kugira ngo bumve ubuntu twagiriwe!!!

Guhagarikwa kw’amwe mu matsinda ntibivuzwe ubu cyangwa kuri aba gusa kuko mu bihe bishize INYENYERI Z’IJURU b’I Mahembe mu karere ka Nyamasheke na bo byavuzwe ko bahagaritswe umwaka wose n’itorero ryabo, hanahagarikwa kandi MESSENGERS mu gihe kingana n’amezi atandatu nyuma y’uko bari batumiye Israel MBONYI mu gitaramo cyabo kandi atabarizwa muri iri torero, ibyo bamwe bakomeje kugaragaza ko ivugabutumwa ridakwiye kurobanura hatirengagijwe ko buri torero rigira imyizerere yaryo.

Umva indirimbo SI UBUSA unyuze hano https://www.youtube.com/watch?v=8J06hQ02-Fk

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore