APR FC igurishije umwe muri ba myugariro bayo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwari myugariro mu ikipe y’ingabo z’igihugu mu Rwanda APR FC Bindjeme Salomon yamaze kugurwa n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Iraq (Iraq Premier League) yitwa Al-Shorta SC iri ku mwanya wa kabiri.

Uyu myugariro ukomoka mu gihugu cya Cameroon yari ameze nk’utabona umwanya wo kubanza mu kibuga ku buryo buhoraho kuko umutoza akunze guhitamo gukoresha abandi bakinnyi bahanganira umwanya mu bwugarizi.

Amakuru avuga ko nyuma yo kuzuza ibisabwa ku makipe yombi uyu mukinnyi azahita ajyenda akajya gufatanya n’ikipe ye nshya guhanganira igikombe kimwe n’ukon iyo avuyemo nayo ikomeje kugihanganira.

Binjeme Banga uykunze gusimburana na Nshimiyimana Yunnusu bakina ku mwanya umwe bisa naho byari bigoye kwizera umwanya uhoraho bitewe n’ubushobozi bw’abo bahangana.

Muri uyu mwaka w’imikino ugeze hagati APR FC imaze kugurisha abakinnyi babiri barimo uyu Binjeme ndetse na rutahizamu w’ikipe y’igihugu amavubi Nshuti Innocent nawe uherutse kubona ikipe hanze y’igihugu. Guhindura ikipe umukinnyi aguzwe bigira umumaro cyane kuko bimwongerera agaciro ku isoko ndetse amikoro ye akamera neza kurushaho ariko n’ikipe igurishije nayo ikunguka kandi ikaruhuka guhemba umukinnyi idakoresha.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore