I Paris ibiciro bya parikingi ku modoka za SUV bigiye kwikuba gatatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

I Paris mu Bufaransa hatowe itegeko rirebana n’imodoka nini (SUV), rivuga ko izivuye hanze y’uyu mujyi zizajya zishyura parikingi igiciro cyikubye inshuro eshatu ku gisanzwe, mu rwego rwo kwimakaza gahunda y’umujyi yo gukaza umutekano mu muhanda, kugabanya imyuka yoherezwa mu kirere iva mu modoka n’ihindagurika ry’ikirere.

Ikinyamakuru The Washington Post, cyatangaje ko mu baturage bemerewe gutora batuye i Paris, 5,7% aribo batoye, 54,6% muri bo bemeje ko iri tegeko ryashyirwaho mu rwego rwo kugabanya imyuka mibi yoherezwa n’imodoka nini muri uyu mujyi.

Guhera ku wa 01 Nzeri uyu mwaka, imodoka za SUV zikoresha lisansi cyangwa amashanyarazi n’izikoresha byose, hamwe n’izindi nini zifite uburemere bwa toni 1,76 kuzamura, zizajya zicibwa amadorali ya Amerika 19,40 ku isaha aho zizajya ziparika hose mu Mujyi wa Paris rwagati, hanyuma zicibwe amdorali 12,90 mu nkengero zawo.

Ibi biciro bishya binareba kandi imodoka zose zikoresha amashanyarazi, zifite uburemere bwa toni 2,20, ariko umwihariko ukaba uri ku modoka rusange zitwara abagenzi, ndetse n’izabatuye muri uyu mujyi kuko bo bazajya bakoresha ibiciro bisanzwe.

Meya w’Umujyi wa Paris, Anne Hidalgo, yagize ati “Turi gukora ibi mu rwego rwo kugabanya imyuka yangiza ikirere, kugira ngo turengere ubuzima bw’abana bacu kuko izi modoka ziteza ibibazo.”

Yongeyeho ko Paris iri kwihindura yo ubwayo, aho izajya ifasha abantu guhumeka neza no kubaho neza.

Imibare y’Ikigo cyita ku Bidukikije, World Wildlife Fund, igaragaza ko imodoka za SUV zihumanya ikirere ku kigero cya 20% gusumbya izisanzwe, ndetse ko hari ibyago byinshi byo guhitana umugenzi mu mpanuka kuruta izisanzwe.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore