Muri Sudani Abana bakomeje kuzira imirire mibi mu nkambi ya Zamzam

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impfu zituruka ku mirire mibi mu bana b’abakuwe mu byabo n’urugomo mu karere k’amajyaruguru ya Darfur, zigeze ku rwego rwo gutabariza ikiremwa muntu. Ibi birerekanwa n’ubushakashatsi bw’umuryango w’abaganga batagira imipaka, Medecins Sans Frontiers, MSF.

Kuva intambara itangiye hagati y’ingabo za Sudani n’abitwara gisirikare ba RSF, mu kwezi kwa kane 2023, abantu bagera mu 300.000 baba mu nkambi ya Zamzam hafi y’umurwa mukuru w’akarere ka Darfur ya ruguru. Bari mu bwigunge, nta mfashanyo ibageraho cyangwa ibikorwa by’ubuvuzi.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa mbere, MSF yavuze ko igereranyije, hari abana babarirwa muri 13 bapfa buri munsi, hashingiwe ku isesengura ryakozwe mu kwezi kwa mbere ku bijyanye n’imirire n’imfu.

Ibibazo by’imirire bishobora kuvurwa, igihe babasha kugera ku bigo byita ku buzima, ariko bitewe n’uko nta buryo buhari, abenshi bari aho batagira kivurira, mu gihe bagenda barushaho kumererwa nabi.

Inkuru dukesha IJWI RYA AMERIKA ivuga ko mu ngo 400 zakozweho ubushashatsi, MSF yasanze hari impfu zibarirwa muri 2.5 ku bantu 10.000 ku munsi mu nkambi. Uyu ni umubare ukubye kabiri ushingirwaho mu gutabariza ikiremwa muntu.

Porogaramu zarwanyaga imirire mibi mu majyaruguru ya Darfur, ntizikibaho kandi MSF, ubu niyo yonyine rukumbi mu miryango migari mpuzamahanga ifasha, irimo kuvura abana ku buntu mu mpande zose za Leta eshanu za Darfur muri Sudani.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore