The Ben na Israel Mbonyi bagiye guhurira mu ndirimbo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

The Ben ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yakoranye n’umuramyi Israel Mbonyi, uri mu bagezweho.

Umwe mu begereye The Ben, wahaye amakuru ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, yavuze ko iyi ndirimbo yarangije gukorwa ku buryo igihe icyo ari cyo cyose yajya hanze.

Yavuze ko bishoboka ko ariyo ndirimbo The Ben ari bukurikizeho.

N’ubwo yirinze kugira byinshi ahishura, yagize ati” Yego yararangijwe, nibyo ndi kubona ashobora kuba ariyo agiye gukurikizaho, tumaze igihe tubiganiraho nta gihindutse mu ntangiriro z’ukwa Gatatu.”

Ni ubwa mbere aba bahanzi b’inshuti, bagiye guhurira mu ndirimbo yo kuramya Imana.

The Ben usanzwe aririmba indirimbo z’urukundo si mushya mu kuririmbira Imana, kuko yakoze indirimbo zirimo ‘Ndaje’ yakunzwe cyane,yigeze kandi gukorana na Meddy iyitwa ‘Jambo’.

The Ben agiye gusohora iyo ndirimbo nyuma y’amezi make asabye abamukurikira kuri Instagram, kumuhitiramo indirimbo yashyira hanze, hagati y’iyo kuramya no guhimbaza Imana n’iy’urukundo.

Iki gihe abibaza, yahise asohora ‘Ni Forever’ yakoreye umugore we, Uwicyeza Pamella bari bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo. Iyi ndirimbo yanaciye agahigo ko kuba indirimbo ya kane irebwe inshuro nyinshi kuri YouTube mu Rwanda, mu gihe gito.

The Ben kandi ari kwitegura gusohora ino ndirimbo, mu gihe ategerejwe mu gitaramo kizinjiza Abanya-Uganda mu munsi wahariwe abakundanye uzwi nka St Valentin, wizihizwa tariki 14 Gashyantare.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore