Ubwoba ni bwinshi i Goma, nyuma yaho M23 ikomeje kuhasatirira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Hari impungenge n’ubwoba mu mujyi wa Goma, nk’uko hari na bamwe mu baturage babyemeje, ngo kuko babona umutwe wa M23, ushaka gufunga uyu mujyi.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ukomeje imirwano n’igisirikare cyiki gihugu FARDC, ndetse wanavuzeko ubu ugenzura ibice bikikije Sake.

Corneille Nanga uyobora ihuriro AFC, M23 ibarizwamo, yemeje ko bamaze gufata Sasha, kandi Ingabo ze zazengurutse Sake.

Emile Bolingi utuye i Goma yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko i Goma hari impungenge n’ubwoba byinshi.

Yagize ati”Impungenge n’ubwoba ni byinshi hano. Niba M23 ifunze iyi nzira ese twamara iminsi ingahe tudafite ibiryo? ko byose bituruka hariya.”

Patrick Kalemba utuye mu mujyi wa Goma nawe yavuze ko kuva bumvise ko M23 yaba yafashe umuhanda Sake -Minova, yagize ubwoba bwinshi, kuko ari yo nzira bari basigaranye y’ibicuruzwa.

Ati “twagize ubwoba bwinshi kuko niyo nzira y’ibicuruzwa yari isigaye”.

Hari imirwano ikomeye imaze iminsi muri teritwari ya Masisi no mu bice byegereye Sake, yatumye hari abantu babarirwa mu bihumbi bahunga nk’uko hari ibinyamakuru muri ako gace bibitangaza.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore