Drone yahitanye umuyobozi w’umutwe wa Kataeb Hezbollah muri Iraki

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Igitero cy’akadege ka Drone ku modoka mu mujyi wa Baghdad, umurwa mukuru wa Iraki cyahitanye abarwanyi babiri b’umutwe w’intagondwa ushyigikiwe na Irani, nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano abitangaza.

Ibi bibaye mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika ikomeje kongera ibitero ku mitwe y’abarwanyi bashyigikiwe na Irani muri Iraki na Siriya. Birakurikira kandi ibitero umutwe wa Hamas wagabye kuri Isiraheli mu kwezi kwa 10 umwaka, ushize.

Umwe mu bishwe mu bitero mu mujyi wa Baghdad ni umuyobozi wa Kataeb Hezbollah, umutwe ushinzwe ibikorwa bya gisirikari muri Siriya. Byemejwe n’umwe muri abo barwanyi wavuganye n’ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP.

Uyu avuga ko uwo muyobozi wishwe ari Abu Baqr al-Saadi.

Kugeza ubu nta mutwe wari wigamba icyo gitero. Gusa kibaye nyuma y’ibindi byinshi Amerika imaze iminsi igaba ku barwanyi bashyigikiwe na Irani muri Iraki na Siriya.

Amerika ivuga ko imaze kugabwaho ibitero bigera ku 165, kuva Hamas igabye ibitero kuri Isiraheli. Amerika ifata umutwe wa Kataeb Hezbollah nk’umutwe w’iterabwoba wagize uruhare ku gitero cyahitanye abasirikari ba Amerika muri Yorudaniya.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere, uyu mutwe wari watangaje ko wahagaritse ibitero ku ngabo z’Amerika.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore