Imibereho myiza y’abaturage nibe izingiro- Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko ibikorwa byose by’ishoramari bikwiye kuba bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ibi yabitangaje mu ijambo yavugiye mu bihaniro byari bigamije kuganira ku bufatanye bw’u Rwanda na Polonye mu ishoramari biri bikorwa bigize uruzinduko rw’akazi Umukuru w’igihugu cya Polonye Andrzej Duda yagiriye mu Rwanda. Ibi ni ibiganiro byabaye hagati y’abahagarariye ibihugu byombi mu bijyanye n’ishoramari byiswe Rwanda-Poland Business Forum.

Perezida kagame yagize ati:”Igihugu cyacu ubu kiri kwibanda ku guteza imbere inzego mfatizo, zirimo iz’ubuzima, ubukerarugendo, imikino, ndetse n’icungamari hamwe n’ubufasha bufatika bw’abafatanyabikorwa bacu.

Inkuru nziza kurushaho ni uko abashoramari benshi barushaho kwizera ba rwiyemezamirimo bato bo muri Afurika, kandi bagatanga imari ku mpano zabo ndetse n’udushya bagenda bahanga.

Mu buryo butaziguye, intego y’ibikorwa by’ishoramari byakabaye bigamije gutanga umusanzu ku mibereho myiza y’abaturage. Ibyo binatuma ishoramari rikozwe ribasha kugira icyerekezo gihamye kandi rikaramba.

Bitewe n’amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo ntabwo twashshikajwe no guteza imbere cyane urwego rw’abikorera. Ahubwo twabanje kwibanda cyane ku gufasha abantu muri rusange kubona aho gukorera hatekanye ngo batere imbere kandi babashe guhanga ibishya.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore