Imijyi icumi ya mbere ikorerwamo ibyaha byinshi muri Afurika

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Afurika y’Epfo yihariye imijyi itanu ku rutonde rw’imijyi icumi iberamo ibyaha kurusha indi muri Afurika, nk’uko byagaragajwe n’urutonde rw’Ikigo gisanzwe gitangaza amakuru y’ubushakashatsi ku ngingo zitandukanye, Numbeo.

Iki kigo kivuga ko bitewe n’ubukungu buke, umubare mwinshi w’abatarize, ubukene n’ibindi ari bimwe mu bituma ibyaha bigenda byiyongera muri Afurika.

Muri iyi mijyi haberamo ibyaha byinshi gusa ibiri ku isonga ni ibiyobyabwenge, gushimuta, ibyaha bikomoka ku mitwe yitwara gisirikare n’ibindi.

Imibare igaragaza ko ibyaha byakozwe ku kigero cyo hejuru mu mijyi ugereranyije no mu bice by’ibyaro.

Umujyi uri ku isonga mu kugira ibyaha byinshi muri Afurika ni Pretoria wo muri Afurika y’epfo ukaba uri ku mwanya wa kabiri ku Isi hose.

Iki gihugu kandi gifitemo n’umujyi wa Durban, ukaba uri ku mwanya wa gatatu ku Isi. Hari na Johannesburg iri ku mwanya wa kane.

Afurika y’Epfo ifitemo na Port Elizabeth iri ku mwanya wa munani mu gihe Cape Town iri ku mwanya wa 16.

Kuri uru rutonde hariho na Lagos ya Nigeria iri ku mwanya wa 27 ku Isi. Windhoek yo muri Namibia iri ku mwanya wa 30, Harare yo muri Zimbabwe iri ku mwanya wa 57 ku rutonde rw’Isi.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko kuri uru rutonde hariho kandi Nairobi yo muri Kenya iri ku mwanya wa 67 naho Casablanca muri Maroc iri ku mwanya wa 93 ku rutonde mpuzamahanga.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore