Abanyarwanda bazihitiramo ubayobora-Perezida Kagame

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko abazatora uyobora u Rwanda ari bo bafite bari mu mwanya mwiza wo kumenya umuntu wujuje ibikenewe ngo ayobore u Rwanda. Ibyo bikaba bizagaragazwa mu matore ateganyijwe mu kwezi kwa 7 kw’uyu mwaka kuko hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abagize inteko nshingamategeko umutwe w’Abadepite.

Mu kiganiro Umukuru w’igihugu yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Eleni Giokos wa CNN mu nama mpuzamahanga yiga ku Miyoborere(World Governments Summit), yabajijwe niba we yiyumva nk’umukandida ukwiriye kuyobora u Rwanda. Mu gusubiza iki kibazo yasobanuye ko ati: Abatora aribo bagaragaza abakandida bashoboye, dukwiye kubiha umwanya bakazagaragaza umukandida wujuje ibisabwa ngo ayobore u Rwanda.

Iki kibazo kije mu gihe hari abandi bantu biyita ko bafite ubushobozi bwo kuyobora igihugu mu buryo bukenewe nyamara mu gihugu kigendera kuri Demukarasi abaturage nibo baba bafite ijambo rya nyuma ku ukwiye kubayobora. Iki kiganiro kikaba cyabere i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho n’inama n’ubundi yariri kubera ikaba yaguje abayobozi bakuru b’ibihugu bitandukanye.

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore