Umubano w’u Rwanda na Turkiya wongewe mo imbaraga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Repubululika y’u Rwanda Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we uyobora igihugu cya Turikiya Nyakubahwa Recep Tayyip Erdoğan aho bahuriye mu nama mpuzamahanga y’imiyoborere(World Governments Summits).

Aba bakuru b’ibihugu bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo ireba ibihugu byombi. Ingingo nyamukuru yagaragaje ko Aba Banyacyubahiro bibanzeho ni ubufatanye hagati y’u Rwanda na Turikiya.

Mu butumwa ibiro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda byashyize ku rubuga rwa Twitter rwahindutse X bivuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi ari bwo ngingo y’ibi biganiro.

U Rwanda na Turikiya bisanzwe bifatanya mu ngingo zitandukanye zirimo mu kwubaka ibikorwa remezo. Bimwe mu bikorwaremezo bikomeye mu Rwanda kandi bigezweho byagiye byubakwa n’ibigo bifite inkomoko muri Turikiya.

Ibi biganiro byabaye muri iki gicamunsi bibaye mu gihe aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriye mu nama mpuzamahanga y’imiborere(World Governments Summit) iri kubera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE).

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore